Umwe muri ba basaza 3 bavukana bafite ubumuga bw�ubugufi, yapfuye

Wpfreeware Views:2242 November 25, 2022 AMAKURU
Abasaza bo mu karere ka Musanze bafite ubumuga bw�ubugufi budasanzwe, bamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga kubera gutera urwenya mu biganiro bagiye bakorana n�abanyamakuru batandukanye, umwe muri bo witwa Rudakubana Paul yitabye Imana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hamenyekanye inkuru y�urupfu rw�uyu musaza Paul. Paul witabye Imana niwe wakunze kugaragara nk�ushabutse cyane muri bo, yakurikiraga uwitwa Andereya akanakurikirwa n�uwitwa Peter. Amakuru agera kuri BTN avuga ko Rudakubana Paul yazize urupfu rutunguranye, akaba yaguye iwabo mu rugo aho babanaga uko ari batatu mu mujyi wa Musanze. Andereya, Paul na Peter bamenyekanye cyane mu biganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa YouTube kubera gusetsa, gusa bigahirirana cyane n�ukuntu bareshya kubera ubumuga bw�ubugufi bavukanye.

IZINDI NKURU