Perezida Kagame yasabye ko ibiganiro byiga ku kibazo cy�umutekano muke muri Congo kuri iyi nshuro byatanga umusaruro

Wpfreeware Views:223 November 28, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Mbere nibwo i Nairobi muri Kenya hongeye gusubukurwa ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy�umutekano muke mu Burasirazuba bwa mu Burasirazuba bwa RD Congo. Ibi biganiro byitabiriwe na Perezida w�u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba ari na we uyoboye Umuryango wa EAC muri iki gihe, William Ruto, Perezida wa Kenya ndetse n�Umuhuza muri ibi biganiro uhagarariye EAC, Uhuru Kenyatta. Perezida w�u Rwanda Paul Kagame, Perezida Museveni wa Uganda na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo bitabiriye ibi biganiro bifashishije ikoranabuhanga. Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari muri ibi biganiro, yavuze ko hakenewe gushaka umuti wa burundu kuri iki kibazo. Yagize ati �Dukeneye gukemura burundu ibibazo by�umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC duhereye mu mizi. Twishimiye ubushake bwihuse bwa EAC mu gushaka kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rwiteguye gutaga umusanzu muri uru rugendo.� Perezida Kagame yavuze ko habayeho kunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano menshi yagiye yemeranywaho mu biganiro na RDC mu myaka ishize, avuga ko yizeye ko ubu izi ngufu zizatanga umusaruro mwiza. Muri RDC habarirwa imitwe yitwaje intwaro irenga 130, gusa yose ntikunda kuvugwa, havugwa cyane umutwe wa M23. Iyi nama yanzuye ko ingabo zijya kugarura amahoro mu Ntara za Kivu zombi zigomba gukomeza koherezwayo, kandi hagashakwa uburyo ibiganiro bitsura umubano hagati y�u Rwanda na DRC byasubukurwa.

IZINDI NKURU