- Home
- AMAKURU
- MU RWANDA
Dr Nsanzimana Sabin yagizwe Minisitiri w�Ubuzima
Dr Nsanzimana Sabin wari umuyobozi Umuyobozi Mukuru w�Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), yagizwe Minisitiri w�Ubuzima naho Lt Col. Dr Mpunga Tharcisse agirwa umuyobozi w�Ibitaro bya CHUK.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w�Intebe kuri uyu wa Mbere, rivuga ko Perezida wa Repubulika ashingiye ku biteganywa n�Itegeko nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
None kuwa 28 Ugushyingo 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi ku buryo bukurikira:
Dr Nsanzimana Sabin Minisitiri w�Ubuzima, Dr Yvan Butera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ubuzima aho asimbuye Lt Col. Dr Mpunga Tharcisse wagizwe Umuyobozi w�Ikigo cy�Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK).
Dr Nsanzimana Sabin wigeze kuyobora ikigo cy�Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yari amaze amezi icyenda agizwe Umuyobozi Mukuru w�Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.
Dr Yvan Butera we yari asanzwe ari Umunyamabanga wungirije ushinzwe abakozi muri Minisiteri y�Ubuzima.
Lt Col. Dr Mpunga Tharcisse wagizwe Umuyobozi w�Ikigo cy�Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK) asimbuye Dr Theobald Hategekimana.