Dr Sabin Nsanzimana na Dr Yvan Butera barahiriye kwinjira muri guverinoma imbere ya Perezida Kagame

Wpfreeware Views:249 November 30, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w�Ubuzima na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika ko bazashyira mu bikorwa inshingano nshya bahawe. Perezida Kagame yashimye umuhate w�abayobozi bashya, avuga ko bafite ubushobozi bwo guteza imbere urwego rw�ubuzima mu Rwanda. Yabijeje ubufasha bwe mu gusohoza neza inshingano zabo. Mu ijambo Perezida kagame yagejeje ku bitabiriye irahira ry�abayobozi bashya, yikije cyane ku bijyanye n�umutekano w�u Rwanda n�aho ingabo zarwo zoherejwe kuwubungabunga mu butumwa bwa Loni ndetse no mu mikoranire n�ibihugu bitandukanye. Aba bayobozi babiri bahawe izi nshingano ku wa 28 Ugushyingo 2022. Bombi si bashya mu rwego rw�ubuzima mu Rwanda kuko nka Nsanzimana yari amaze amezi umunani ari Umuyobozi w�Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, mu gihe Butera yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije w�Urwego rushinzwe Imyigishirize y�Abakozi bo mu rwego rw�ubuzima. Mbere yo kujya kuyobora CHUB, Nsanzimana yari Umuyobozi w�Ikigo cy�Igihugu cy�Ubuzima, RBC.

IZINDI NKURU