Prince Kid agisohoka muri gereza ashimiye Perezida Kagame

Wpfreeware Views:1260 December 02, 2022 AMAKURU
Kuri uyu Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonn� [Prince Kid] ndetse rutegeka ko ahita arekurwa. Uyu musore agisohorwa muri Gereza ya Mageragere yashimiye Perezida Paul Kagame. Nyuma yuko imyanzuro y�urukiko ikimara gusomwa, inshuti abavindimwe, abakoranaga na Prince Kid ndetse n�itangazamakuru bahise berekeza kuri gereza ya Mageragere kujya gucyura uyu musore. Mu nzira werekeza kuri gereza ya Mageragere umuhanda warimo imodoka nyinshi z�abakunda uyu musore bari baje kumwakira no kumuramutsa. Mu bari baje kumwakira barimo Ndimbati , Miss Iradukunda Elsa , Miss Iradukunda Liliane , Mugabekazi Liliane , umubyeyi wa Davis D n�abandi biganjemo abanyamakuru. Ku isaha ya saa kumi n�imwe zuzuye nibwo umuryango munini wa gereza ya Mageragere wafunguwe maze Prince Kid asohokamo. Agisohoka muri gereza yasanganiwe n�itangazamakuru maze agira ati �Ndashimira abantu bose bambaye hafi, abanyeretse urukundo, ariko nano mbonereho umwanya wo gushimira cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.� Yakomeje agira ati �Benshi bari baciye iteka ko ibintu byarangiye , yego Perezida wa Repubulika yababajwe n�ibyabaye ariko mu bushishozi bwe , ubunararibonye bwe yavuze ko ubutabera bukora akazi kabwo.� Uyu musore wari utegerejwe na benshi mu nshuti ze yavuze ko ukuri kwari kuzigaragaza uko byagenda kose. Ati �Biba biteye ubwoba ariko iyo wizera igihugu cyawe, ubutabera bw�igihugu cyawe n�igihugu muri rusange akoba kazamo ariko ugeraho ukumva ko byanze bikunze ukuri kuzakora.� Prince Kid yakomeje ku cyatumaga ahora asaba ko urubanza rwe rubera mu ruhame aho kubera mu muhezo nk�uko byagenze. Ati �Icyatumaga nsaba ko urubanza rubera mu ruhame nta kindi ni ukuri kandi nizera ko ukuri guhora gutsinda.� Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi ku wa 08 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by�ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye yagiye aritegura.

IZINDI NKURU