Rubavu:Umuturage yafatanywe udupfunyika 1036 tw'urumogi agiye kurugurisha mu baturage

Wpfreeware Views:69 July 18, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga, ahagana saa tanu z'ijoro, Polisi y' u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe umugabo witwa Hakizimana Innocent w'imyaka 37, afite udupfunyika 1036 tw'urumogi yari agiye kugurisha abakiriya be mu Mudugudu w' Ubucuruzi, Akagali ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Hakizimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage. yavuze ko abaturage batuye mu Mudugudu w' Ubucuruzi bahamagaye Polisi bayibwira ko babonye Hakizimana atwaye kuri moto urumogi kandi arushyiriye abakiriya be. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata mu minota mike yahise afatwa akimara kuva kuri moto uwari umutwaye abonye abapolisi yahise yiruka. SP Karekezi yashimye uruhare rw'abaturage mu guhashya abijandika mu biyobyabwenge cyane cyane ababicuruza, yihanangiriza abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kureka kubafasha mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage. Hakizimana yashyikirijwe urwego rw'igihugu rw' ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo hakurikizwe amategeko. Iteka rya Minisitiri N�001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw�ibiyobyabwenge n�ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye. Itegeko n�68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n�ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw�imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n�amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n�urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n�ihazabu y�amafaranga y�u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

IZINDI NKURU