Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha RIB rweje ko rwafunze abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw�uwitwa Emmanuel Muhizi nyuma yo kumukubitira mu kabari kari ku muhanda i Kabuga.
Mu mashusho yashyizwe hanze, Muhizi agaraga yanizwe n�abagabo babiri bikagera aho bamuryamisha hasi, byamuviriyemo urupfu ku munsi yakubitiweho ku ya 28 Ugushyingo 2022.
Umuvugizi wa RIB, Murangi Thierry yavuze ko uwahohotewe yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n�abagabo batatu icyarimwe.
Yavuze ko mu iperereza ry�ibanze, abakekwaho icyaha bemeye ko bakubise nyakwigendera bavuga ko byari igikorwa cyo kwihorera nyuma yuko Muhizi n�inshuti ye yitwa Arthur Niyonsenga bivugwa ko bari barakubise inshuti y�aba batatu muri Kanama.
Mu gihe bahamwa n�icyaha bakekwaho bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y�imyaka 15 na 20 n�ihazabu y�amafaranga y�u Rwanda agera miliyoni 7.