Inzego zambere mu kurya ruswa mu Rwanda

Wpfreeware Views:436 December 07, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ukuboza 2022 nibwo umuryango urwanya ruswa n�akarengane (Transparency International), washyize hanze raporo ngaruka mwaka izwi nka Rwanda Bribery Index (RBI) igaragaza ishusho y�uko ruswa yifashe mu gihugu. Rwanda Bribery Index ya 2022 igaragaza amakuru ku bipimo byinshi birimo ruswa mu bucuruzi, umubare w�abantu bayatswe n�abakozi ba Leta mu mezi 12 ashize, ndetse n�ahandi. Iyi raporo igaragaza ko Ishami rya Polisi y�u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu muhanda riza ku isonga mu nzego za Leta zatse ruswa kurusha izindi. Raporo ivuga ko 16.4% by�abaturage baganira na Polisi yo mu muhanda baka serivisi basabwa ruswa, mu gihe inzego z�ubutegetsi bw�igihugu ziza ku mwanya wa kabiri na ruswa iri ku mpuzandengo ya 10,6%. Ikigo cy�Igihugu gishinzwe ingufu (REG) kiza ku mwanya wa gatatu na ruswa iri ku mpuzandengo ya 10,4% kigakurikirwa n�Ikigo gishinzwe amazi, isuku n�isukura (WASAC) ruswa iri ku mpuzandengo ya 10.2%. Amafaranga yatanzwemo ruswa kugirango umuntu ahabwe serivisi mu mwaka wa 2022 yazamutse cyane agera kuri miliyoni 38, mu gihe mu mwaka washize wa 2021 yari miliyoni 14, na ho muri 2020 yari miliyoni 19. Transparency International mu gukora iyi raporo yifashishije ingero z�imanza zerekeye ruswa zabaye muri uyu mwaka, zavuzwemo bimwe mu bigo bya Leta. Muri zo, harimo nk�izabereye mu karere ka Musanze aho bamwe mu batekinisiye ba REG basabye abaturage ruswa (iri hagati ya Frw 2,000 na 5,000) kugira ngo bahabwe �Cash Power� z�amashanyarazi, nyamara bagomba kuzibona ku buntu. Raporo ivuga ko �mu buhamya bwakusanyirijwe mu gihugu hose, abaturage bahamya ko baha ruswa abakozi ba WASAC (abatekinisiye) kugira ngo babone amazi mu ngo zabo.� Ivuga kandi ko abakiriya ba WASAC baninubira kuba batinda kubona imiyoboro y�amazi mu ngo zabo no kuyisana mu gihe hangiritse, ibituma bahitamo gutanga ruswa kugira ngo bahabwe serivisi zihuse.

IZINDI NKURU