Perezida wa Sena y'u Rwanda yeguye

Wpfreeware Views:111 December 09, 2022 AMAKURU
Perezida wa Sena y�u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yandikiye abasenateri amenyesha na Perezida wa Repubulika ko yeguye kuri uyu mwanya ndetse no kuba umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko. Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukuboza 2022 nibwo Dr Iyamuremye August yatanze ibaruwa y'ubwegure bwe. Muri iyi baruwa yavuze ko yeguye ku mwanya w�ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z�uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe. Ati 'Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.' Dr Iyamuremye Augustin afite Impamyabushobozi y�Ikirenga mu buvuzi bw�amatungo (Veterinary Medecine -Veterinary Doctor). Yabaye Perezida wa Sena kuva muri 2019, mbere yaho yari Perezida w�Ihuriro ry�Inama y�Inararibonye mu Rwanda kuva muri 2015 kugeza mu Ukuboza 2019. Yageze muri Sena ahawe inshingano na Perezida wa Repubulika.

IZINDI NKURU