Musanze: Ikamyo yari ipakiye inzoga za Bralirwa yafashwe n�inkongi

Wpfreeware Views:263 July 18, 2022 AMAKURU
Mu ma saa cyenda z�urukerera rwo ku itariki 17 Nyakanga 2022, ikamyo ya Bralirwa yafashwe n�inkongi y�umuriro, Polisi ikorera i Musanze mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi iratabara. Byabereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, ubwo iyo kamyo yaturukaga mu Karere ka Rubavu ipakiye inzoga zo mu bwoko bwa Mutzig yerekeza i Kigali. Superintendent Alex Nzayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n�abaturage mu Ntara y�Amajyaruguru, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyo mpanuka yatewe n�ipine ryaturitse, ibishashi by�umuriro bikongeza ikamyo, Polisi ikaba yahise itabara, izimya iyo nkongi, irokora na bimwe mu byari biri muri iyo modoka. Mu byangiritse harimo amakaziye 500 y�inzoga zo mu bwoko bwa Mutzig zari mu gice cyayo cy�imbere aho umuriro waturutse, mu gihe igice cy�inyuma cyo kitigeze kigerwaho n�inkongi kuko Polisi yatabaye kitarafatwa. Nyuma y�ibarura, basanze ibyangiritse byose bifite agaciro ka miliyoni 10 z�amafaranga y�u Rwanda. Abantu babiri bari muri iyo modoka (shoferi na kigingi), bombi barokotse iyo mpanuka, ubuzima bwabo bukaba bumeze neza. Source:Kigali Today

IZINDI NKURU