Abaturage batandukanye bakomeje gutaka kubera ibura ry'amazi

Wpfreeware Views:115 July 19, 2022 AMAKURU
Mu gihe hirya no hino mu gihugu humvikana abaturage bavuga ko bahanganye n�ikibazo cyo kutagira amazi meza ndetse n�abo yagezeho bakaba bavuga ko bamara igihe kinini batayabona Ubuyobozi bw'ikigo cy�igihugu gishinzwe amazi isuku n�isikura WASAC buratangaza ko n�ubwo hakiri byinshi bigomba gukorwa gusa ngo burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo intego ya gahunda ya leta y�u Rwanda igerweho y�uko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose bazaba baregerejwe amazi meza ndetse nabo yagezeho bakayabona mu buryo buhoraho. Muri gahunda ya Guverinoma y�imyaka irindwi igamijwe kwihutisha iterambere, NST1, Leta y�u Rwanda yateganyije ko mu mwaka wa 2024, Abanyarwanda bose bazaba baregerejwe amazi meza Cyakora iyo ugeze mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu usanga hari abaturage benshi bakigorwa no kubona amazi meza bitewe n�uko mu duce batuyemo nta mazi aharangwa ndetse n�abayegerejwe bakavuga ko bamara igihe kinini batayabona. Mu gutegura iyi nkuru twashingiye ku bibazo bigaragazwa na bamwe mu baturage twasuye bo mu bice bitandukanye by�igihugu,bavuga ku bibazo bahanganye nabyo byo kutagira amazi. Benshi mu bo twaganiriye bavuga ko nta mazi arangwa mu duce batuyemo kuburyo kuyabona bibasaba kwirwanaho mu buryo bugoranye bakajya kuyashakisha nabwo kandi amenshi ngo akaba ari mabi cyane. Uretse kuba hari aba baturage bavuga ko nta mazi arangwa mu duce batuyemo,hari n�abandi twasuye bo mu bice binyuranye by�igihugu maze bo bavuga ko bari bagize amahirwe yo kwegerezwa amavomo hafi yabo abandi barayazanye mu ngo zabo ariko ngo asa n�aho ntacyo abamariye kuko bayafata nk�umurimbo,bitewe n�uko iminsi ishira indi igataha nta mazi na make agera muri ayo mavomo ndetse n�abayafite mu ngo zabo nabo bikagenda bityo. Kuri ibi bibazo byose bijyanye n�amazi bigaragazwa n�abaturage bo mubice bitandukanye by'igihugu, umuyobozi mukuru w�agateganyo w�ikigo gishinzwe amazi isuku n�isukura WASAC,Umuhumuza Gisele avuga hari imishinga myinshi y�amazi yatangiye igamije kwegereza amazi abaturage atarageraho ndetse naho yageze abaturage bakomeze kuyabona mu buryo buhoraho. Kubijyanye n'ikibazo cy'abaturage bafite amazi mu ngo zabo bamara igihe batayabona ndetse n�abegerejwe amavomo batabona amazi uko bikwiye, uyu muyobozi aravuga ko hari ingamba zafashwe zo gukemura ibyo bibazo. Imibare iheruka gutangazwa n�ikigo cy�igihugu cyibarurisha mibare igaragaza ko mu mijyi abaturage bamaze kugerwaho n�amazi meza bageze ku kigero cya 72%.Naho mu bice by�icyaro bari ku kigero cya 56%.Cyakora ngo impuzandengo rusage mu gihugu hose y�abaturage bamaze kugerwaho n�amazi meza iri ku kigero cya 89,2% . Nubwo bimeze bityo ariko ikigo gishinzwe amazi isuku n�isukura WASAC kiravuga ko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo ntego ya 100% y'abaturage bazaba begerejwe amazi meza izabe yagezweho mu mwaka wa 2024.

IZINDI NKURU