Nyaruguru: Abantu babiri baguye mu mpanuka y�imodoka, 10 barakomereka

Wpfreeware Views:51 July 19, 2022 AMAKURU
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2020, imodoka itwaye umucanga yakoze impanuka ihitana abantu babiri ikomeretsa 10 mu Mudugudu wa Rwinanka, uherereye mu Kagari ka Ntwari mu Murenge wa Munini. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Umurenge wa Munini, Rapha�l Uwimana,yemeje aya makuru avuga ko hataremezwa icyateye iyo mpanuka, urebye ngo yaba yaraturutse ku burangare bwa shoferi aho yavuze ko habaye kongera umuvuduko w�imodoka maze iraporomoka, nuko igonga inzu ebyiri, yica umwe mu bari bazirimo, abandi barakomereka. Umuntu wa kabiri wapfuye ngo ni umukanishi wari kumwe na shoferi mu modoka, utaragenzwaga no kumukanikira ariko, ahubwo ashobora kuba yari amuhaye lifuti. Shoferi we yarakomeretse, none hamwe n�abandi icyenda yagonze ubu bari mu bitaro bya Munini, kandi ngo batatu mu nkomere ni bo barembye cyane. Ubuyobozi bw�Akarere bwamenye iby�iyi mpanuka bwihutira kujya aho yabereye, bunihanganisha abagize ibyago.

IZINDI NKURU