Rubavu:Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro k�asaga miliyoni 9 Frw

Wpfreeware Views:57 July 20, 2022 AMAKURU
Polisi y�u Rwanda mu karere ka Rubavu, yafashe abantu babiri bageragezaga kwinjiza mu gihugu, ibicuruzwa bya magendu bitandukanye, byose hamwe bifite agaciro k�amafaranga y�u Rwanda asaga miliyoni 9. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y�Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibicuruzwa byafashwe byiganjemo amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo yari avanywe mu gihugu cy�abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yavuze ko bafatiwe mu bikorwa byakozwe ku wa mbere, tariki 18, no ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga, bifatanwa uwitwa Uwamahoro Asia, ufite imyaka 35 y�amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi, Umurenge wa Gisenyi wari ufite amoko atandukanye y�amavuta yangiza uruhu, inkweto n�imyenda ya caguwa, itabi n�inzoga zo mu bwoko bwa Simba waragi, byose hamwe bifite agaciro k�asaga miliyoni 8,6. Yavuze ko Uwamahoro yari yahaye akazi abantu 9 ngo bamutwaze ibyo bicuruzwa yari yinjije mu buryo bwa magendu, baje guhita babitura hasi bakiruka bamaze kubona abashinzwe umutekano asigara wenyine niko guhita afatwa. Amavuta yangiza uruhu yafashwe harimo ayitwa; Cocopulp, Carolight na Elegance, akaba ari amwe mu moko y�amavuta agera ku 1342 atemewe gucururizwa mu Rwanda bitewe n�ibinyabutabire bya Hydroquinone na Mercure biyagize. Mukamazimpaka Marie Aim�e w�imyaka 28, we yafashwe ku wa 18 Nyakanga, afatirwa mu mudugudu w�Isangano, akagari ka Rukoko mu murenge wa Gisenyi agerageza kwinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu, insinga z�amashanyarazi, imyenda n�inkweto bya magendu n�amasashe byose hamwe bifite agaciro k�amafaranga y�u Rwanda asaga ibihumbi maganatanu na mirongo itanu (550,000 Frw). SP Karekezi yavuze aba bombi kugira ngo bafatanwe ibi bicuruzwa bya magendu n�ibitemewe kwinjizwa mu Rwanda, byaturutse ku makuru yatanzwe n�abaturage, yaboneyeho gushimira uburyo bakomeje gufatanya n�inzego z�umutekano batanga amakuru ku banyabyaha. Itegeko ry�umuryango w�ibihugu byo mu Karere k�Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n�ibihumbi bitanu by�amadorali y�Amerika (US$5000).

IZINDI NKURU