Rubavu: Utekera abanyeshuri wahagarariye umuyobozi mu Kwibuka yarekuwe

Wpfreeware Views:73 July 20, 2022 AMAKURU
Mbarushimana Jean Claude ushinzwe gutekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo wari uri mu maboko y�ubugenzacyaha akekwaho icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, yarekuwe ashimira inzego z�ubutabera z�u Rwanda. Tariki ya 12 Nyakanga 2022 nibwo Mbarushimana hamwe na Nyiraneza Esp�rance wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero w�akarere ka Rubavu batawe muri yombi. Ni nyuma y�uko Mbarushimana yari yoherejwe guhagararira Nyiraneza mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri GS Nkama. Umuyobozi w�Umurenge yari yohereje Nyiraneza ngo amuhagararire kubera izindi gahunda zihutirwa yari afite, aho kujyayo cyangwa kuvuga ko nta mwanya afite, Nyiraneza yohereza umutetsi w�ikigo. Byababaje benshi barimo umuryango IBUKA basaba ko inzego zibishinzwe zigira icyo zikora, ari nabwo abo bakekwa bahise batabwa muri yombi. Icyaha yari akurikiranweho cyabaye kuwa 3 Kamena 2022 ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w�umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku kigo cya GS Nkama. Ntabwo yabashije kujyayo kubera ko yagombaga gusezeranya abageni nuko yohereza umukozi ushinzwe uburezi ari we Nyiraneza Esperance. Ubuyobozi bw�akarere ka Rubavu bwafashe icyemezo cyo kwirukana Nyiraneza Esperance umukozi w�akarere ka Rubavu wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero ndetse bunasaba inzego z�ubutabera kumukurikirana.

IZINDI NKURU