Rutsiro:Umusore yishe se amuziza ibihumbi 400 Frw yakuye mu nka yagurishije.

Wpfreeware Views:86 July 20, 2022 AMAKURU
Umusore w�imyaka 20 y�amavuko arimo gushakishwa nyuma yo gukekwaho kwica se wari ufite imyaka 77 amuziza ibihumbi 400 Frw yakuye mu nka yagurishije. Uwo musaza ngo yateganyaga kwifashisha ayo mafaranga agura inka isimbura iyo yagurishije. Ibi byabereye mu karere ka Rutsiro,umurenge wa Mushonyi, mu Kagari ka Rurara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Umusore yahengereye nyina agiye guhinga, ahita aniga se akoresheje umugozi kugeza ashizemo umwuka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yagize ati �Nimugoroba yashatse kwiba amafaranga umubyeyi we yari yagurishijemo inka baramutesha nuko mu gitondo nyina agiye mu mirimo abasigana na se mu rugo.� �Atahutse nibwo yasanze umusaza yashizemo umwuka anizwe hakoreshejwe umugozi. Twagerageje gutabaza no gutangatanga ariko uyu musore twasanze yatorotse kare ndetse atorokana amafaranga ibihumbi 400 bateganyaga guhita baguramo indi nka��. Mwenedata yavuze ko abakozi b�urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha RIB bahageze bagafata ibimenyetso ndetse n�umurambo ujyanwa ku bitaro bya murunda gukorerwa isuzuma hanyuma ukazashyingurwa kuri uyu wa kane. Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mufuka aho gusha ibyo batavunikiye. Ubwicanyi buhanishwa ingingo ya 107 yo mu gitabo cy�amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n�urukiko, ahanishwa igihano cy�igifungo cya burundu.

IZINDI NKURU