Karongi:Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye birakekwa ko yiyahuye.

Wpfreeware Views:70 July 21, 2022 AMAKURU
Umugabo witwa Uwimana Edson wari ufite imyaka 51 yasanzwe mu mugozi yapfuye birakekwa ko yiyahuye. Byabereye mu Mudugudu wa Rugoberi, Akagari ka Gitega , Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi. Amakuru yamenyekanye saa sita z�amanywa kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022, ubwo umukobwa wa nyakwigendera yinjiraga mu nzu, agasanga se amanitse mu mugozi yapfuye. Bikekwa ko uyu mugabo yahengereye umugore we n�abana bagiye akiyahura, gusa abo mu muryango bavuga ko nta mpamvu bazi yaba yamuteye kwiyambura ubuzima. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Umurenge wa Gitesi, Nsanganira Vianney yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bategereje ikizava mu isuzuma rya muganga kugira ngo hamenyekane niba Uwimana yishwe cyangwa yiyahuye. Yavuze ko urwego rw�igihugu rw�ubugenzacyaha rwahageze umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma ubwo icyamwishe kizagaragazwa na muganga.

IZINDI NKURU