Abatanywa inzoga bashyizwe igorora bazanirwa ikinyobwa cyiza kandi cyiyubashye �Bellino�

Wpfreeware Views:171 July 22, 2022 AMAKURU
Bellino ni ikinyobwa kidasembuye gifite umwihariko wo kuba mu muco w�Abataliyani kuko cyatangiye gukorwa muri za 1948. Gikoze mu ruvange rwa �Champagne� y�Abataliyani yitwa �Moscato� n�imbuto zirimo izitwa �Peach� zijya kumera nka Pomme. Iki kinyobwa cyamaze kugezwa ku isoko ry�u Rwanda aho kiri gucuruzwa na Ahupa Business Network Ltd. Ni nyuma y�amasezerano hagati y�iki kigo n�ikindi cyitwa Afrizen Group gisanzwe kivana ibinyobwa mu Butaliyani, kikabicuruza mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika. Bellino ipfunyitse mu icupa rya �Champagne�, ikaba ikoreshwa mu birori bitandukanye haba mu bukwe ariko yo ikaba ifite umwihariko w�uko uyinywa ugashira inyota kandi nta �alcohol� ibamo. Undi mwihariko wayo ni uko iki kinyobwa gikoranye imbuto, bituma ku bantu babujijwe na muganga kunywa amasukari bagirwa inama yo kukinywa kuko kinafite ikirango cya �Vegan Certification�. Umuyobozi wa Afrizen Group, Ngayaboshya Emmanuel, yavuze ko iki kinyobwa ari cyiza ku buzima bw�abantu ari na yo mpamvu ashishikariza abantu kukinywa no kugikoresha mu birori byabo bitandukanye. Ati �Ntabwo ari ikinyobwa cy�umuhango gusa, ahubwo ni icyo unywa ugashira inyota. Ikindi abantu batanywa inzoga wasangaga bibagora kubona icyo kunywa nk�iki kiyubashe.� Avuga ko ugereranyije n�ibindi binyobwa biri ku isoko, Bellino yiyubashye kandi ikaba ihendutse kuko icupa rinini ryayo rigura hagati y�ibihumbi 25 Frw na 30Frw. Umuyobozi wa Ahupa Business Network Ltd, Ahmed Pacifique, yabwiye BTN ko bishimiye gufatanya na Afrizen Group mu kugeza Bellino ku Banyarwanda by�umwihariko abatanywa inzoga bagorwaga no kubona ikinyobwa kibamara inyota. Ati �Impamvu twahisemo kugeza ku Banyarwanda iki kinyobwa cya Bellino ni ubwiza bwacyo. Navuga ko ari ikinyobwa cyiza cy�abasirimu ariko kitabujije ko buri muntu wese yacyisangamo kuko ntigihenze kandi gikoranye umwimerere.� Yavuze ko ubusanzwe abantu bari barabuze aho bakura iki kinyobwa ubu bagiye kukibona kubera ko kiboneka muri Ahupa Store n�ahandi muri za Supermarket na hotel zitandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse hari na gahunda yo kuyigeza mu gihugu hose.

IZINDI NKURU