Urubanza rwa Princekid rwongeye gusubiikwa bwa kabiri mu cyumweru kimwe

Wpfreeware Views:328 November 17, 2022 IMYIDAGADURO
Urubanza rwa Ishimwe Dieudonn� uzwi nka Princekid rwongeye gusubikwa kubera abatangabuhamya bashinja uyu musore bazaba bari ahantu hatazwi. Kuwa Kabiri tariki ya 15 Ubushyingo 2022 nibwo byari biteganyijwe ko Princekid yitaba urukiko akumva ibyo abatangabuhamya batatu bahagajwe n�urukiko bazakumushinja, icyakora ibi ntibyakunze kuko kuri uyu munsi urubanza rwarasubitswe havugwa ko aba batangabuhamya batabonetse. Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022 nibwo uru rubanza rwari rwimuriwe gusa nabwo byarangiye rwongeye gusubikwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Princekid n�umwunganira mu mategeko Me Emelyne Nyembo bitabye urukiko nk�uko bisanzwe iburanisha ribera mu muhezo. Mu gihe cy�isaha irenga bari imbere y�inteko iburanisha bahise basohoka hemejwe ko urubanza rwongera gusubikwa rukazasubukurwa ku itariki ya 25 Ugushyingo 2022. Impamvu y�isubikwa ry�uru rubanza kuri iyi nshuro Me Emelyne yabwiye itangazamakuru ko rusubitswe kubusabe bw�uregwa. Ati �Twifuje ko Abatangabuhamya babazwa bari ahantu hizewe. Natwe ntabwo tuzi abo batangabuhamya bazabazwa.� Uyu munyamategeko wunganira Princekid yakomeje avuga ko gutanga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype nk�uko byatangajwe biteye impungenge. Abatangabuhamya bane bazumvwa muri uru rubanza bahawe code zisimbura amazina yabo ku mpamvu z�umutekano wabo. Ishimwe Dieudonn� [Princekid] ashinjwa icyaha cyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n�icyaha cyo guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina. Bivugwa ko ibi byaha yabikoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

IZINDI NKURU