Trump yabujije inshuti ye Kanye West kutazahirahira yiyamariza kuyobora Amerika

Wpfreeware Views:217 November 28, 2022 IMYIDAGADURO
Mumpera z'icyumweru gishize umuraperi Kanye West yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Donald Trump ku ngingo y'uburyo baziyamamariza kuyobora Amerika mu 2024. Kanye West akaba yarasabye Trump ko yaziyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida we. Trump uzwiho kutaripfana, yavuze ko yagiriye inama Kanye West ko atazirirwa yiyamamaza kuko afite ibibazo byinshi. Mu butumwa yanyujije ku rubuga yashinze rwitwa Truth Social, Trump yavuze ko Kanye West afite ibibazo byinshi kandi nta bushobozi bwo gutsinda amatora yabona. Yagize ati �Nafashije umugabo ufite ibibazo bikomeye w'umwirabura, Ye umaze kunanirwa mu bucuruzi bwe no mu bindi. Ariko yabaye inshuti yanjye nziza niyompamvu ntabyanze ubwo yansabaga ko duhura muri Mar-a-Lago. Yashakaga ko mugira inama namubwiye ko atakwiyamamaza. Ni uguta umwanya ntabwo yatsinda.� Ikinyamakuru TMZ cyavuze ko ibi Trump yatangaje byatunguranye cyane kuko Kanye West yari asanzwe avuga ko we na Trump ari inshuti zikomeye adashobora kumutenguha.

IZINDI NKURU