Oda Paccy yateguje EP nshya yise �No Comment�

Wpfreeware Views:138 November 25, 2022 IMYIDAGADURO
Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique wamenyekanye nka �Oda Paccy� yateguje abakunzi be ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) nshya yise �No Comment�. Iyi EP ya Paccy izaba igizwe n�indirimbo 4 zizaba zikubiyemo ubutumwa bugaruka ku buzima, gukora n�imibaniroe y�abantu. Uyu mukobwa waharuriye abandi amayira mu gukora injyana ya hip hop mu Rwanda, avuga ko impamvu yayise �No Comment� ari ukugirango yibutse abantu ko ntawe ukwiriye kuba nyambere mu kuvuga ku buzima bw�undi. Usibye indirimbo yise No Comment ari nayo yitiriye iyi EP, izaba iriho izindi ndirimbo nka �Hodi� �Kanda like� na �Daddy Mandela� yakoranye na Sintex. Izi ndirimbo zizasohoka kuri EP ya Paccy zakozwe n�aba producer batandukanye barimo Junior Multisystem, Iss Pro, X on The Beat na Dj Lil. Zanogejwe na Bob Pro ndetse na Junior Multisystem. Nubwo yirinze gutangaza igihe azashyirira hanze iyi EP ye, amakuru dgera kuri BTN nuko indirimbo zose zarangije gutunganywa igisigaye nukwemeza umunsi wo kuyishyira hanze.

IZINDI NKURU