Aba miss bane batanze ubuhamya ukuntu Prince Kid yabasambanyije, urubanza rushyirwaho akadomo

Wpfreeware Views:3013 November 25, 2022 IMYIDAGADURO
Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza ruregwamo Ishimwe Diedonne, ku byaha bifitanye isano no gukoresha imibonano mpuzabitsina abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Ishimwe Diedonne ashinjwa n�abashinjacyaha babiri bo ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Urubanza rwasubukuwe mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ku ya 25 Ugushyingo 2022, muri uru rubanza humviswe abatangabuhamya bane bahawe code mu rwego rwo kubarindira umutekano. Uru rubanza rwari rwakomereje mu muhezo rwashyizweho akadomo, imyanzuro ikazasomwa ku itariki ya 2 Ukuboza 2022 ku isaha ya saa saba z�amanywa. Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa ku wa 17 Ugushyingo, 2022, rusubikwa kubera inzitinzi zatanzwe na Prince Kid ndetse n�abamwunganira mu mateko. Banze ko abatangabuhamya babutanga bari mu Bushinjacyaha Bukuru kuko umushingamategeko yategetse ko abatangabuhamya babutanga bari mu rukiko rusanzwe, cyangwa mu rukiko rw�Ikirenga. Abatangabuhamya noneho bagiye ku rukiko aho batangira ubuhamya bwabo. Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa ku wa 17 Ugushyingo, 2022, rusubikwa kubera inzitinzi zatanzwe na Prince Kid ndetse n�abamwunganira mu mateko. Banze ko abatangabuhamya babutanga bari mu Bushinjacyaha Bukuru kuko umushingamategeko yategetse ko abatangabuhamya babutanga bari mu rukiko rusanzwe, cyangwa mu rukiko rw�Ikirenga.

IZINDI NKURU