Inkomoko y�amafoto ya Theo Bosebabireba asa n�uwishwe n�inzoga

Wpfreeware Views:998 November 22, 2022 IMYIDAGADURO
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amafoto y�umuhanzi Theo Bosebabireba agaraga nk�uwasinze yicaye ahantu n�agatotsi kamutwaye. Aya mafoto yabanje guteza impaka kuko wasangaga bamwe bemeza ko ari Theo Bosebabireba abandi bakabihakana, bitewe nuko azwi nk�umukozi w�Imana utatinyuka gusinda kugera ubwo asinzirira aho yicaye akarinda afotorwa. Kuri aya mafoto uyu muhanzi w�indirimbo zo guhimbaza Imana, agaragara yicaye ahantu hameze nko mu iduka ricururizwamo inzoga aho yari ameze nk�umuntu wasinziriye zimaze kumuca intege. Ku ruhande rwe hari hateretse agacupa kavamo inzoga zo mu bwoko bwa liquor, indi foto igaragaraho umugabo ufite icupa rya Primus yicaye iruhande rwa Theo amwifotorezaho bigaragara nkaho barimo basangira. Nyuma yuko aya mafoto akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yaje gusobanura inkomoko yayo ndets anemeza ko ariwe koko ariko atazi igihe yafotorewe. Bosebabireba yemeza ko ayo mafoto ariwe ndetse yafashwe mu minsi ishize, asobanura ko yafatiwe ahantu yari yugamye imvura ubwo yari avuye mu masengesho. Ati �Nari mvuye mu masengesho i Ndera ngomba kujya guhura n�abakozi b�Imana i Batsinda, ntari nagerayo nibwo imvura yamfashe biba ngombwa ko nugama ahantu ku gasantere. Mu gihe nari nugamye agatotsi kaje kuntwara bankiniraho imikino mwabonye. Abahazi bambwiye ko uriya mugabo wanyifotorezagaho ari we nyiri iduka nari nugamyeho.� Theo Bosebabireba avuga ko kugeza ubu atariyumvisha ubugome abamukoze biriya bari bafite ndetse n�aho babukuye, gusa ahamya ko nubwo byamubabaje atari byo bigeragezo bikomeye ahuye na byo mu buzima.

IZINDI NKURU