Nyuma yo gushyira hanze ifoto yambaye ubusa, Moses Turahirwa yasezeye ku mirimo yakoraga

Wpfreeware Views:1803 November 18, 2022 IMYIDAGADURO
Nyuma yuko umunyamideli Mose Turahirwa ashyize hanze ifoto yambaye mu buryo bwakuruye impaka, yatangaje ko yasezeye ku mirimo yakoraga mu nzu y�imideli ya Moshions. Kuwa 15 Ugushyingo 2022 nibwo uyu musore yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yambaye ubusa hasi no hejuru ubundi akinga igice cy�ikiringiti ku gitsina. Iyi foto Moses yayifotoreje muri Singita Kwitonda Lodge imwe muri Hotel zigezweho mu Kinigi mu Karere ka Musanze, agaraga yateye ikibuno ikirunga cya Sabyinyo. Ntabwo iyi foto yakiriwe kimwe n�abantu batandukanye, buri wese ayivugaho uko abyumva. Mu bitekerezo byayitanzweho, bamwe bagaragaza ko bitari bikwiriye ko yigaragaza gutyo abandi babifata bakavuga ko ntacyobitwaye. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022, uyu musore yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa twitter avuga ko yamaze gusezera ku mirimo yakoraga mu nzu y�imideli bamwitirira ya Moshions. Muri ubu butumwa Moses yagize ati �Namaze gusezera byeruye ku mwanya wo guhanga imideli y�abagabo n�abagore muri Moshions, Nigiye byinshi muri uyu mwuga kandi byangize uwo ndiwe. Niteguye kuzafasha brand mu tundi dushya mu bihe bizaza.� Muri ubu butumwa ntiyigeze avuga impamvu asezeye kuri aka kazi. Uku gusezera kwa Moses kwatunguye benshi dore bisanzwe bizwi ko iyi nzu y�imideli ari iye bwite. Turahirwa Moses w�imyaka 31, afite impamyabumenyi y�icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri kaminuza yo mu Butaliyani mu bijyanye no guhanga imideli.

IZINDI NKURU