Hashinzwe Foundation yitiriwe Buravan �YB Foundation� izakomeza ibikorwa yari yaratangiye

Wpfreeware Views:203 December 05, 2022 IMYIDAGADURO
YB Foundation n�umuryango washinzwe ugamije kwusa ikivi uyu muhanzi yasize, ukaba watangijwe nabo mu muryango Yvan buravan ndetse n�sbsti inshuti ze. Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze nyuma yo kumurika uyu muryango ku mugaragaro, rivuga ko �YB Foundation� ifite inshingano yo kusa ikivi Yvan Buravan yasize cyo gufasha mu kwigisha no gukundisha abakiri bato umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n�indirimbo, �Twande Spirit�. Abagize YB Foundation kandi biyemeje gukora ubukangurambaga kuri kanseri ikomeje gukwirakwira mu bantu benshi kandi mu gihe gito, iyi ikaba ari nayo yahitanye uyu muhanzi. Uwimana Aisha wamenyekanye mu muziki nka �Ciney�uri mu bagize YB Foundation, yavuze ko mu minsi ya vuba bagiye guhita batangira ibikorwa bakazajya babifashwamo n�ikipe yari isanzwe ikorana n�uyu muhanzi. Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza kanseri.

IZINDI NKURU