Safi Madiba ari mu gahinda, umukobwa yakoresheje mu mashusho y�indirimbo �I love you� yitabye Imana

Wpfreeware Views:663 December 01, 2022 IMYIDAGADURO
Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba ari mu gahinda k�urupfu rw�umukobwa wagaragaye mu mashusho y�indirimbo ye yitwa I love you. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Safi Madiba usigaye atuye muri Canada yifurije uyu mukobwa kuruhukira mu mahoro. Mu butumwa burebure, yagaragaje ko yashenguwe n�uyu mukobwa wagaragaye mu ndirimbo �I Love you� ari na yo video ya mbere yashyize hanze kuva akigera muri Canada. Safi Madiba yavuze ko uyu mukobwa yakundaga kumubaza igihe azashyirira hanze indi video ndetse n�igihe azasohorera indi ndirimbo. Ati �Birababaje kubona ugenda utya ariko nzahora nkwibuka. Sinzibagirwa ibihe byiza twagiranye, warakoze kumbera inshuti no kunyereka ubumuntu bwawe.� Uyu mukobwa witabye Imana agaragara muri iyi ndirimbo ya Safi Madiba iri no mu ndirimbo z�uyu muhanzi zarebwe kurusha izindi dore ko imaze kurebwa na Miliyoni 4,5 kuri YouTube, aho uyu mukobwa aba ari umukinnyi w�imena muri iyi ndirimbo, aho aba abwirwa amagambo y�urukundo n�uyu muhanzi. Uyu mukobwa yitabye Imana ku ya 27 Ugushyingo 2022 azize impanuka y�imodoka nini y�ikamyo yagonze into y�ivatiri yarimo nyakwigendera n�undi mugenzi we bombi bitabye Imana.

IZINDI NKURU