Umunya-Korea y�Epfo, Mina Sue Choi yegukanye ikamba rya Miss Earth 2022. Umurundikazi wihakanywe n�Igihugu cye atahira aho

Wpfreeware Views:363 November 30, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022 nibwo Umunya-Koreyakazi, Mina Sue Choi yambitswe ikamba rya Miss Earth 2022. Mina Sue Choi yegukanye irikamba ahigitse abandi bakobwa bagera kuri 88 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yose y'Isi. Iri rushanwa ngarukamwaka rya Miss Earth ryabaga ku nshuro ya 22, ryari rimaze ukwezi riba mu byiciro bitandukanye, ryasojwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo, mu Mujyi wa Manila muri Philippines. Mu bikorwa by'ingenzi by'iri rushanwa, abakobwa baryitabiriye batanze ibiganiro ndetse bagaragaza imishinga yabo ku bukangurambaga ndetse n'indi mirimo bateganya gukora mu kurinda ibidukikije ku isi. Muri uyu mwaka u Rwanda ntabwo rwahagarariwe muri iri rushanwa mu gihe Umurundikazi waserukiye igihugu cye, Lauria Claudine Nzirumbanje yihakanywe n�igihugu cye bamuziza ko yakoze ibihabanye n�umuco w�Abarundi akambara bikini.

IZINDI NKURU