Diamond Platnumz yashyize hanze gihamya y�urukundo rwe na Zuchu

Wpfreeware Views:159 November 24, 2022 IMYIDAGADURO
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022 umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu, yizihije isabukuru y'imyaka 29 y�amavuko. Diamond Platnumz umubereye umuyobozi muri Wasafi Records yagiye kuri Instagram yandika amagambo akomeye amushimira intambwe amaze gutera mu gihe gito atangiye gukora umuziki. Uretse aya magambo Diamond yashyizeho amafoto atandukanye ndetse n�amashusho atari azwi agaragaza aba bombi basomana byimbitse bigaragara ko bari mu munyenga w�urukundo. Aya mashusho abagaragaza batemberana ahantu batandukanye bafatanye agatoki ku kandi, ahandi bakagaragara bari ahantu hameze nko mu birori, mu modoka ndetse mu nzu bakoreramo siporo basomana nk�umugore n�umugabo bashaknye. Byagiye bivugwa kenshi ko Diamond na Zuchu bakundana ariko ntibigeze babyerura ngo babivuge, gusa ibikorwa byabo byagiye byerekana ko urukundo rwashinze imizi.

IZINDI NKURU