The Mane irazuka cyangwa irazima burundu? Bad Rama yagaurtse i Kigali

Wpfreeware Views:296 December 02, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukuboza 2022 nibwo umushoramari Mupende Ramadhan (Bad Rama) yagarutse i Kigali. Uyu musore washinze inzu ifasha abahanzi yitwa The Mane, kugaruka kwe bishobora kuba igisubizo cyo kongera kugarura The Mane mu kibuga cyangwa ikibagirana burundu. Hari hashize imyaka ibiri Bad Rama agiye muri Leta Zunze Ubumwe z�Amerika, mbere gato yuko agenda nibwo hatangiye kuvugwa ibibazo muri The Mane. Nyuma gato yuko ahindukije umugongo ibibazo muri The Mane byafashe indi ntera ndetse n�abahanzi bayibarizwagamo bandika amabaruwa basezera n�umuyobozi yari yarasizeho nawe arasezera. Bad Rama yahise yigira inama yo gushyira The Mane mu maboko ya murumuna we witwa Safi, akaba ariwe wari usigaye ureberera The Mane n�umuhanzi umwe yasigaranye ariwe Marina. Mu kirango cyabo bakundaga kwitaka ngo The Mane ku isonga byaricuritse biba The Mane ku mpera bitewe nuko ibikorwa byabuze basa n�abibagiranye mu kibuga. Amamiliyoni za magana uyu musore yari yarashoye mu gukorana n�abahanzi yarahiye nk�uko bivugwa mu ndimi z�ubu, bamwe bati umushoramari yabuze ayo acira nayo amira abandi bati arababonye nti mu mubonye n�ibindi byinshi� Kuri ubu icyibazwa na benshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika Nyarwanda ni udushya uyu musore agarukanye tuzongera gutuma The Mane ye yongera kwubura umutwe, cyangwa iraza ku wubika burundu. Akigera ku kibuga cy�indege cya Kigali i Kanombe, Bad Rama yasanganiwe n�umuhanzi we Marina hamwe n�inkumi z�ikimero zari zaje guha ikaze uyu musore witazira The Don. Hari kandi n�abasore b�ibigango bateguwe kumucungira umutekano.

IZINDI NKURU