Umubyinnyi Titi Brown umaze umwaka aburana ku ifungwa n�ifungurwa ry�agateganyo, urubanza rwe rwimuriwe mu mwaka utaha

Wpfreeware Views:304 November 30, 2022 IMYIDAGADURO
Umubyinnyi Ishimwe Thierry [Tity Brown] uri mu bari bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunda muzika mu Rwanda, nyuma akazagutabwa muri yombi, urubanza rwe rwasubitswe rwimurira muri Gashyantare 2023. Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y�agateganyo n�Urukiko rw�Ibanze rwa Kicukiro, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y�imyaka 18. Titi utaranyuzwe n�uyu mwanzuro w�urukiko, yahise awujuririra. Byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruburanisha ubu bujurire kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022 ariko siko byaje kugenda kuko rwaje gusubikwa, rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023. Icyaha cyo gusambanya umwana Titi akurikiranyweho bivugwa ko yagikoze ku wa 14 Kanama 2021. Bivugwako umwana yasambanyije yanamuteye inda. Umubyeyi w�uyu mwana avuga ko yamwohereje gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu. Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga, isuzuma ryakozwe n�abaganga ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite. Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije. Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe, ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu.

IZINDI NKURU